Communiqué 2019
  • Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique

ISCID asbl

---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

ISCID asbl
Itangazo rigenewe abanyamakuru


Ingoma ya Kagame ikomeje kwerekana ko nta mahoro ishakira Abanyarwanda

 

Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique (Iscid asbl), ikigo giharanira demokarasi n’uburenganzira busesuye bw’umunyarwanda, irageza ku Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abaharanira demokarasi bose ubutumwa bukurikira :


1) Imyaka 21 irashize Seth Sendashonga yishwe (16/05/1998-16/05/2019).  Ku buryo butunguranye  Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu mwiherero w’abakozi bakuru ba leta wabereye i Gabiro muri werurwe uyu mwaka, yigambye ko ariwe wamwivuganye asobanura ko ngo yari yarenze umurongo utukura.  Uwo murongo  utukura avuga ngo nuko Nyakwigendera Seth Sendashonga yari aherutse kubonana na bamwe mu basilikare bakuru ba Uganda barimo murumuna wa Yoweri Kaguta Museveni ariwe Jenerali Salim Saleh Caleb Akandwanaho. Perezida Kagame yongeyeho ko ntacyo yicuza kuri ubwo bwicanyi yakoze. Dushingiye kuri aya magambo Perezida Kagame ubwe yivugiye yigamba urupfu rwa

Seth Sendashonga turasaba igihugu cya Kenya gukora ubundi bugenzacyaha (investigations) bwagaragaza ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera.


2)  Iscid asbl irashimira abantu benshi kandi banyuranye bamaganye iriya mvugo y’umukuru w’igihugu yo kwigamba ubwicanyi akorera abanyarwanda, ibyo bikaba byarabaye akamenyero ku buryo adatinya kubyigamba imbere y’abayobozi ashinzwe guha urugero, imbere y’abanyamadini n’imbere y’abaturage basanzwe kugeza n’aho avuga ko bamwe muri bo bazajya baraswa ku manywa y’ihangu, nta rundi rubanza rubaye. Kuba u Rwanda rutegekwa n’umuntu udafite indangagaciro zijyanye n’inshingano yo kuyobora igihugu ni ikibazo gikomeye abanyarwanda bose bakwiye kwibazaho.


3) Uyu munsi ngarukamwaka ubaye mu gihe havugwa umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda no hagati y’u Rwanda n’u Burundi ku buryo imipaka ihuza u Rwanda n’ibyo bihugu byombi ifunze, ubuhahirane hagati y’abaturage b’abaturanyi bukaba bwarahagaze. Ubaye kandi mu gihe ibihugu byinshi bikurikirana ibibera mu karere byasabye abaturage babyo kwirinda gutembera mu Rwanda, cyane cyane mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe n’utwegereye pariki y’ibirunga. Ibyo na none birakurikira ibitero bimaze hafi umwaka bivugwa mu turere tumwe tw’igihugu ndetse n’ibindi bishobora kuba bitegurwa. Birumvikana ko umutekano mu gihugu ari muke n’ubwo abayobozi mu nzego zinyuranye bashimangira ko igihugu gitekanye. Iscid asbl yagiye ibyibutsa kenshi mu matangazo ndetse no mu biganiro yagiye ikoresha ko inzira yonyine yo kwirinda ibi bibazo ari ugufungura urubuga rwa politiki kugirango abatumva ibintu kimwe bashobore bose kugira ijambo bitanyuze mu nzira y’intambara.


4) Nyuma y’imyaka 25 FPR imaze ku butegetsi ubu leta ikaba iri mu myiteguro y’intambara na bamwe mu baturage bayo, barimo n’abagize uruhare runini mu kuyishyiraho, ni ikimenyetso cya politiki mbi ikeneye gukosorwa mu bundi buryo butari umuriro w’amasasu. Na none kuba ibihugu nka Uganda n’u Burundi byagize uruhare runini mu kwakira impunzi z’abanyarwanda mu bihe by’imvururu n’intambara byabaye  guhera mu w’1959 ubu bihanganye n’u Rwanda ni ikindi kimenyetso cy’iyo politiki mbi yubakiye ku nyungu z’umuntu umwe, ikaba idashyira imbere inyungu z’abaturage. Biteye isoni kuba abategetsi babaye mu bihugu by’abaturanyi, bakahakurira, bakabayo batavangurwa ubu batinyuka kubwira abaturage b’u Rwanda ko bagomba kwirinda gushakana n’abo muri ibyo bihugu by’abaturanyi. Abanyarwanda bakwiye kwamagana ayo mabwiriza y’ubuhezanguni bagakomeza mu buryo bushoboka umubano mwiza bari bafitanye n’abaturanyi babo.


5) Iscid asbl iboneyeho kongera kwibutsa abanyarwanda kwirinda abantu bose bashaka kubagusha mu mutego w’amacakubiri ashingiye ku moko, ku turere n’ibindi. Bamwe bashingira ku mateka ya kera batazi neza ariko bakayavuga nk’abayahagazeho, abandi bakibanda ku mahano yagwiriye u Rwanda ahanini ku mpamvu z’intambara kandi nabyo bakabivuga babigoreka mu buryo bashatse. Birakwiye kwibutsa ko ingaruka z’ubutegetsi bubi zigira uruhare ku baturage bose. Izo ngaruka ni akarengane gashingiye ku kubura ubutabera, kubura umutekano, kugendera ku cyenewabo na ruswa, kubura ubwisanzure bw’itangazamakuru,  kubaho nk’imfungwa mu gihugu n’iyo waba witwa ko udafunze,  gukeneshwa, n’ibindi. Iyo imipaka y’igihugu ifunze bibangamira abaturage bose, cyane cyane abayituriye nta kuvangura. Iyo mu gihugu habuze ireme ry’uburezi bidindiza abana bose uretse abafite ubushobozi bwo kujya mu mashuri yo mu bihugu byateye imbere. Iyo intambara ibaye mu karere runaka abantu bose bakavanwa mu byabo nta bwoko ubu n’ubu bubyungukiramo. Ingero ni nyinshi zerekana ko ubutegetsi bubi butabangamira ubwoko bumwe gusa cyangwa akarere runaka. Ibi birareba abari ku butegetsi ubu kimwe n’abaharanira kubugeraho.


Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 13/05/2019


Perezida wa Iscid asbl

Jean Claude Kabagema

















ISCID asbl

Itangazo rigenewe abanyamakuru


Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga


Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9 werurwe 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n’umushakashatsi w’umufaransa witwa Gérard Prunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga yicishijwe na Paul Kagame amuziza ko ngo yari yagiranye ibiganiro na bamwe mu  bakuru b’ingabo za Uganda. Muri iyo nama Perezida Kagame yongeyeho ko Sendashonga yari yarenze icyo yita « umurongo utukura », akaba ngo ntacyo yicuza ku bw’icyo gikorwa cy’ubwicanyi. Nyuma y’iryo jambo ry’akaminuramuhini ryavuzwe na Perezida Paul Kagame, Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la Citoyenneté Démocratique (ISCID asbl) irageza ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :


1) Biratangaje kuba Perezida Kagame agereka kuri Nyakwigendera Seth Sendashonga ibibazo biriho muri iki gihe hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Uganda akavuga ko umuntu umaze imyaka irenga 20 yarishwe abifitemo uruhare. Nta muntu ushyira mu gaciro utabona ko ibyo bibazo bituruka ahanini kuri politiki mbi ya leta y’u Rwanda ishaka gucengeza abanetsi n’abicanyi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hagamijwe gucura inkumbi cyangwa kubuza amahwemo abantu bose bahunze u Rwanda bakiza amagara yabo cyangwa batemera igitugu cya FPR Inkotanyi. Nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi abo bakozi boherezwa na leta y’uRwanda bagiye bakora muri icyo gihugu ntabwo bitangaje ko leta ya Uganda yafata imyanzuro yo kugenzura ku buryo bwimbitse ibintu byose ndetse n’abantu bashobora kubangamira umutekano w’abaturage bayo cyangwa abahahungiye. Birashoboka ko hari abanyarwanda babirenganiramo bazira gukekerwa ubusa ariko inkomoko y’ikibazo ishingiye kuri iriya politiki mbi ya leta y’u Rwanda. Ntaho bihuriye na gato no kuba, muri Werurwe 1998, Nyakwigendera Seth Sendashonga yaraganiriye na bamwe mu bayobozi  bakuru ba Uganda, barimo  Jenerali Salim Saleh murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.


2) Tuributsa ko mu mwaka w’2013 nabwo uwitwa Faustin Kagame ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa repuburika yari yatangaje ko ikibazo cy’umubano mubi wari hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Tanzaniya nacyo cyaturukaga kuri Nyakwigendera Seth Sendashonga ngo wari waremerewe gutoreza ingabo ze muri icyo gihugu. Ibyo ngo bikaba byari muri gahunda y’ubutegetsi bwa Tanzaniya yo guhirika ubutegetsi bwa FPR hifashishijwe ingabo za kera. Institut Seth Sendashonga yakoze itangazo tariki ya 25 Kamena 2013 nabwo yamagana icyo kinyoma kuko izo ngabo ntazigeze zibaho. Icyo gihe umubano mubi hagati y’u Rwanda na Tanzaniya waturukaga ku ijambo Perezida Kagame yatangaje avuga ko azatikura uwari Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, amuhora ko ngo nawe yarenze umurongo utukura ubwo yasabaga leta y’u Rwanda kugirana imishyikirano ya politiki n’abayirwanya barimo umutwe wa FDLR. Muri iryo tangazo twibanze cyane kuri anketi ikomeye twakoze ku iyicwa rya Seth Sendashonga kuko uriya Faustin Kagame yarimo kuyobya uburari ashaka kugereka ubwo bwicanyi ku Batanzaniya no ku Bagande. Intambwe Perezida Kagame yateye yemera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ikwiye gukoza isoni abirirwa bacura ibinyoma bagamije guhishira ubwicanyi n’andi marorerwa ubutegetsi bwa FPR bwimakaje. Tuributsa kandi ko Seth Sendashonga yicanywe n’umushoferi warumutwaye, ariwe Nyakwigendera Jean Bosco Nkuruyubukeye, naho ku nshuro ya mbere bamuhusha bakaba nabwo barahitanye uwo bari kumwe mu modoka, Nyakwigendera Siméon Nsengiyumva. Uwigamba ko yishe Seth Sendashonga amenye ko urupfu rwa bariya tuvuze hejuru narwo rumwanditse ku gahanga.


3) Turemeza ko umubonano Seth Sendashonga yagiranye na Jenerali Salim Saleh Caleb Akandwanaho muri Werurwe 1998 utari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyo ntumwa yari yoherejwe na Perezida Museveni washakaga kumenya icyakorwa kugirango habe ubwiyunge hagati y’abari ku butegetsi mu Rwanda n’abandi banyarwanda bahunze igihugu ariko badafite uruhare mu bwicanyi bwabaye mu w’1994. Kuvuga ko uwo mubonano ariwo wabaye impamvu nyamukuru yo kwica Seth Sendashonga ni ikinyoma kuko uretse no kuba nta byemezo byahafatiwe ni ngombwa kwibutsa ko hari hashize imyaka ibiri umugambi wo kumwica waratangiye kugeragezwa. Ku itariki ya 26 Gashyantare 1996 nibwo ku nshuro ya mbere umukozi wa Ambassade y’u Rwanda witwa Francis Mugabo yarashe Seth Sendashonga aramukomeretse ariko ntiyamwica. Ntibyatinze abapolisi ba Kenya baje gufata uwo Francis Mugabo ndetse bamufatana n’imbunda yakoresheje igicumba umwotsi. Icyo gihe leta y’u Rwanda yahisemo gucyura uwo mukozi w’ambassade ajya gukomeza akazi ke mu Rwanda aho gushyikirizwa inzego z’ubucamanza za Kenya. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko umubonano wabaye muri Werurwe 1998 nta ruhare ufite mu bwicanyi bwateguwe mbere hose. Kwitwaza ko Gérard Prunier yabyanditse mu gitabo cye nugushaka kwerekana ko afite impamvu zamuteye gukora ubwo bwicanyi ariko nk’uko bimaze gusobanurwa, umugambi wo kumwica warumaze imyaka irenga ibiri. Ahubwo ibyo uwo mushakashatsi yatangaje bifite ireme ni ibyo yavugiye mu kiganiro mbwirwaruhame cyateguwe na Institut Seth Sendashonga tariki ya 15 Kamena 2013. Yagize ati «  Perezida Kagame aho kuba igisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda niwe ubwe wahindutse ikibazo yaba ku bahutu yaba no ku batutsi ». Ayo magambo niyo abantu bakwiye kwibazaho muri iki gihe abanyarwanda batakibasha gusohoka ngo bajye guhahira mu bihugu duturanye, cyane cyane mu Burundi no mu Bugande, kandi bizwi ko u Rwanda ubu ari indiri y’inzara imaze kuba karande ku buryo abanyarwanda bayise « Nzaramba ».


4) Perezida Paul Kagame akwiye gusobanurira neza abanyarwanda uriya murongo utukura areberaho abamubangamiye agomba kwikiza kugirango ababishoboye bawirinde. Muri iki gihe twitegura isabukuru y’imyaka 25 amahano yagwiriye u Rwanda abaye, Institut Seth Sendashonga yateguye ikiganiro cyari kigamije kugaruka kuri ayo mahano no ku bibazo binyuranye bijyana nayo uhereye ku mihango yo kwibuka ituma abantu bafata umwanya wo kujya ku nzibutso bakibuka ababo bakanabasabira. Icyo kiganiro kitaranaba cyamaganiwe kure na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), ivuga ko kigamije guhakana iyo jenoside. Icyo kiganiro cyarabaye kandi cyagenze neza. Nta n’umwe mu batanze ibiganiro wavuze ko jenoside y’abatutsi itabayeho, nta n’uwashoboraga kubivuga kuko muri Institut Seth Sendashonga ari ikintu twemera kandi twubaha nta gushidikanya nk’uko n’Umuryango w’Abibumbye wabyemeje.  Muri icyo kiganiro ariko havuzwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe n’uruhande rwa FPR ari nayo yatangije intambara kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ihatanira kugera ku butegetsi. Urwo ruhande narwo rwakoze ubwicanyi, haba mu ntambara ubwayo haba na nyuma yayo. Kuvuga ko abantu baguye muri ubwo bwicanyi bakwiye nabo kwibukwa ntabwo ari uguhakana jenoside yakorewe abatutsi. Ayo ni amateka y’igihugu yanditse mu bitabo binyuranye kandi yemezwa n’amaraporo menshi tutaretse n’abanyarwanda ubwabo babitangaho ubuhamya. Turasanga ari inshingano zacu nka société civile gushakira abanyarwanda urubuga rwo kuganiraho ibyo bibazo. Niyo nzira nyayo yo guharanira ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda. Ntabwo gupfukirana abantu bishobora kuba igisubizo ku bibazo bafite.



Nyakwigendera Seth Sendashonga yabyirutse arwanya akarengane kakorwaga n’ubutegetsi, biza kumuviramo guhunga. Iyo ntego yo kurwanya akarengane no guharanira uburenganzira bwa buri muturage mu gihugu cye yarayikomeje kugeza igihe yiciwe. Institut Seth Sendashonga iri muri uwo murongo wo guharanira ukuri n’ uburenganzira bwa buri munyarwanda.


Bikorewe i Buruseli , ku ya 12 Werurwe 2019.

Jean Claude Kabagema

Président wa ISCID asbl

www.iscide.org

---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


Ikiganiro Dr Cyrie Nikuze Sendashonga yagiranye na Radio Urumuli "Ribara Uwariraye"