Communiqué 2015
  • Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique

ISCID asbl

Umuryango wa Sendashonga uramagana inkuru zidafite aho zishingiye

Buruseli, tariki ya 10 Gashyantare 2015


Nyuma yo gusesengura inyandiko yanditswe ku rubuga www.bwiza.com rwasohoye ku itariki ya 4 Gashyantare 2015, rukayiha umutwe ugira ngo “Paul Rusesabagina arashinjwa kugira uruhare mu mpanuka yabereye USA igapfiramo abanyarwanda 2”.


Umuryango wa Sendashonga wamaganye byimazeyo izi nkuru zibeshya kandi zidafite aho zishingiye zivuga ko umuhungu wa Sendashonga ari mu kagambane kateje impanuka yabereye Bedford, Texas , igahitana abakobga babiri b'abanyarwandakazi.


Nta muhungu cyangwa undi mwana wa Sendashonga uba Texas cyangwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kandi naho yaba ahari, umuryango wa Sendashonga ntabwo ari uko ukora, ntabwo ujya mu by'ubugambanyi cyangwa ubwicanyi, ahubwo urangwa no kubyamagana.

Mbere yo kuvuga ibidafite aho bishingiye, byaba byiza abiyita ko ari abanyamakuru babanza bagashishoza bagasesengura ibyo bagiye kwandika.

Kubesha, kubeshyera no gushaka kwanduza izina ry'umuryango wa Sendashonga ntabwo aribyo bizatuma umwuga w'umunyamakuru ugirirwa ikizere n'icyubahiro.


Mu izina ry’umuryango n’inshuti za Sendashonga,

Madamu Cyrie Nikuze Sendashonga, umupfakazi wa Nyakwigendera Seth Sendashonga.