Activités
  • Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique

ISCID asbl

Le printemps Arabe traversera-t-il le Sahara?

Bruxelles, le 25 Juin 2011


Les membres de l’institut et le public ont essayé de comprendre et échanger sur les révolutions en cours dans le monde arabe.

Pourquoi les pays de l’Afrique du Nord et du Moyen Orient en non l’Afrique Sub-saharienne qui pourtant présente les même symptômes (régimes dictatoriaux, élections truquées, pauvreté et chômage, inégalités sociales trop criantes, etc..) ?


La région des grands lacs et plus particulièrement le Rwanda sont-ils prépares a l’éventualité des changements comme ceux qui se déroulent dans le monde arabe?


Les intervenants:



Mr Faustin Twagiramungu

(Ancien premier ministre et fondateur du nouveau parti, le RDI)

Fawusitini Twagiramungu ati: iriya Revolusiyo y’urubyiruko rw’Abarabu irashoboka kandi  irakenewe mu Rwanda


Perezida w’ishyaka “Inzozi Rwanda nziza, Bwana Fawusitini Twagiramungu, asanga urubyiruko rw’abanyarwanda rutagomba kurebera ibikorwa mu bihugu by’abarabu ngo rwicecekere ahari rwibwira ko rutabishobora. Mu buryo busa no guhwitura urwo rubyiruko yasobanuye uko za revolisiyo zagiye zikorwa hirya no hino ku isi kandi mu bihe binyuranye. Yerekanye ko igihe cyose abaturage bahagurutse bakarwanya akarengane bagiye batsinda. Ibyo yabisobanuye mu kiganiro yatanze, ku wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka intwari Seth Sendashonga wishwe n’ubutegetsi bwa FPR tariki ya 16 gicurasi 1998. Mu by’ingenzi bashingiraho kugirango bigobotore igitugu Twagiramungu yatsindagiye ko bagomba gushira ubwoba bakamenya ko bakomeje gutinya ntacyazigera gihinduka, ahubwo ndetse ibintu byazarushaho kuzamba. Yongeye kugaruka ku bibazo by’irondakoko avuga ko abanyarwanda bagomba kubirenga kuko ntacyo byunguye uretse gutera imiryane y’urudaca. Ikiganiro cyakurikiwe n’ibibazo byinshi tuzagenda tugarukaho. Tuzabagezaho n’ibindi biganiro bishimishije byatanzwe mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda guhagurukira ibikorwa byatuma igihugu cyacu kigobotora ingoma y’igitugu.


Inyandiko y’ikiganiro cya FawusitiniTwagiramungu (inshamake)


Hashize amezi atandatu abasore n’inkumi, ingimbi n’abangavu, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga cyangwa bakiga ntibarangize, abakora n’abadakora bagiye mu mihanda y’umurwa w’igihug cya Tuniziya basaba umukuri w’igihugu Ben Ali kwegura hakajya ho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye ishingiye ku byifuzo bya rubanda. Intandaro, imbarutso, yabaye igitugu cy’abapolisi bafashe umusore wicururizaga imboga k’umuhanda kugira atunge umuryanga we, kandi afashe na murumuna we wigaga muri kaminuza, nuko abapolisi bamwirukana aho yacururizaga, imboga ze barazimena, ndetse aranakubitwa. We yahisemo kwiyahura yimena ho lisansi aritwika, ajyanwa mu bitaro, asurwa na Perezida Ben Ali byo kurimanganya, birangiye yitaba Imana. Kuva yitwitse abaturage, ahanini bagizwe n’urubyiruko, basohotse mu mazu, bajya mu mihanda basaba ko umukuru w’igihugu n’abo bafatanije cyane umufasha we n’umuryango we “badegaja”, ari byo kwegura bakava ku butegetsi. Indirimbo yo “kudegaja”rero yabaye “impuruza” ikwira ibindi bihugu by’Abarabu, ifata Misiri (Egypte), Libiya, Yemeni, Maroko, Bahareni, Siriya, itaretse na Yorudaniya. Ibya rusimbutse ni Sahudi Arabiya, na twa duhugu tundi bita “Emirats Arabes”; ariko ni agatinze kazaza. Intambara y’urubyiruko rw’abarabu imaze kuvanaho abategetsi bakomeye babiri:  uwo muri Tuniziya, Misiri, abandi nabo baracyarwana ariko barahiriti basa n’abasezera, cyane abo muri Yemeni, Libiya, na Siriya. Umwami wa Maroko yemeye guhindura imitegekere abaturage akaba aribo bazajya batora Ministre w’Intebe, binyujijwe mu mashyaka.


Ubu rero ikibazo kiriho ni ukumenya niba iyi revolusiyo y’ urubyiruko rw’abarabu ishobora gukwira mu bindi bihugu bifite za demokarasa z’amafuti zishingiye ku gitugu, mbese cyane nko mu bihugu by’Afurika. Ese nk’iwacu mu Rwanda byashobokera urubyiruko nyarwanda rufatanije n’abandi baturage guhaguruka bakabwira Kagame bati “degaja”? Byashoboka, nkuko byagiye bishoboka na mbere, bigashoboka no mu bindi bihugu binyuranye no ku migabane y’isi inyuranye, haba muri Amerika ya Ruguru, Uburaya, Aziya, ndetse no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.Abenshi bakunze gukurikira ibyabaye mu bindi bihugu mbere ya za indepandanse z’ibuhugu by’Afurika na Aziya, bazi ko habaye za revolusiyo zabanjilije iyi revulysiyo y’urubyiruko rw’abarabu.


Reka twibutse iz’ingenzi zizwi kandi zabaye n’intangarugero:


1.Revolusiyo y’Abanyamerika.


Abanyaburaya biganje mo cyane Abongereza bamaze gufata umugabane w’Amerika, abenshi bahisemo gutura muri Amerika ya Ruguru,bityo  ingoma ya Cyami y’Ubwongereza ihagira za “colonies”. Iyi ngoma ya cyami yihutiye cyane gushaka gukiza Ubwongereza ishingiye ku misoro itangwa n’abatuye Amerika. Bageze aho baranga. Bafata intwaro bahangana n’ingabo z’ibwami bwa Bongereza, barazitsinda, bahabwa ubwigenge muri 1783, bashyiraho n’itegeko nshinga rya mbere ryemeza ubutegetsi bwa Republika za Leta zunze Ubumwe bw’Amariaka.


2. Revolusiyo y’Abafaransa.   


Iyi nayo yakuruwe n’ubusumbane, ubwibone bwa cyami n’ibikomangoma byaho byashakaga kwikubira umukiro wose w’igihugu harimo n’amasambu. Ubwo Abafaransa bamaze no kujijukirwa n’ibyo abanyabwenge b’Abafaransa bandikaga banenga ubutegetsi bwa cyami, barahagurutse baraburwanya, kuva muri 1789 bafungura uburoko bitaga Bastille, tariki ya 14 nyakanga 1789, hashize ukwezi kumwe hatangazwa Inyandiko ya mbere yo kwemeza uburenganzira bw’ikiremwamunt. Hari tariki ya 26 kanama 1789. Nyuma yabwo umusirikare witwa Napoleon Bonaparte yaje gukora coup d’Etat aba umwami w’abami (empereur). Revolusiyo mu by’ukuri yarangiye  muw’ 1849 hashyizweho Republika. Revolusiyo y’Abafaransa yasigiye Isi yose umurage ukomeye, cyane cyane  “Uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.


3. Revolusiyo y’Abashinwa.


Iyi revuliyo y Abashinwa yatangiye muri 1911 ishyiraho Republika ivanaho ubutegetsi bw’Umwami Nyabami wo mu bwoko bw’abitwa AbaManchu, bari barigize ibihangange. Iyi Republika yayobowe n’umuntu umwe witwa Sun Ya Tsen kugeza 1928, asimburwa n’uwitwa Changai Tchek. Uyu rero yari umutegetsi nawe w’umusirikare ukomeye yarwanye n’Abayapani, ariko bitabujije ko igihugu cye kiba nka coloni y’Anayaburaya. Ari nayo mbpmvu Mao Tse Tong nabo bari bafataniej, barimo Chu En-Laï, na Deng Siao Ping, bari barize neza ibya revolusiyo y’Abafaransa n’iya Barusiya, basanze ari ngombwa kuvanaho ubutegetsi bwariho bakoresheje intwaro kuva mu 1928 kugeza muri 1949.


4. Revolisiyeo y’Abarusiya.


Iyi revolisiyo y’Aabarusiya yavanyeho ingoma y’Umwami Nyabami, ishyiraho Republika zunze Ubumbwe z’Abasoviets. Iyi revolusiyo yabaye kuva mu w’1917 kugeza mu w’ 1919, yakozwe hakurikijwe ibitekerezo byari byaratanzwe n’Abadage babiri,  Karl Marx na mugenzi we  Frederick Engels, barwanyaga “capitalisme” yarishingiye ku kunyunyza imitsi  ya rubanda b’abakozi, ikagwiza umutungo ku bantu bake ari nabo bari bafite ubutegetsi. Kugira ngo ubukungu busaranganywe byabaye ngombwa gukora revolusiyo ya gikomunisiti. Yakomeye cyane mu Burusiya n’ibihugu bituranye bwigaruriye nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Bene iyi revolusiyi niyo yakozwe no mu Bushinwa, nkuko nabiviuze haruguru, hanyuma ikorwa na Fidel Castro na Ernesto Che Guevara muri Cuba.


5. Izindi revoluisiyo zabaye ni izo muri Afurika.


Twavuga iyo mu Rwanda muri 1959, bita revolusiya ya rubanda rugufi, n’iyo muri Zanzibari muri 1964, Abirabura bo muri icyo kirwa bigobotora ubutetegetsi bw’Abarabu bakomoka muri Omani bari barabagize abaja.


Mu Rwanda naho revolisiyo yashoboka kandi irakenewe.


Revolusiyo y’Urubyiruko na rubanda ibera mu bihugu by’Abarabu irashoboka mu Rwanda, tukavanaho ubutegetsi busa n ‘ubwo muri Tuniziya, ntanaho butaniye n’ubwa Siriya na Misiri. Gusa dusanga Abarabu bafite byinshi bibahuje:


1.Idini ya Islamu, 2. ubwoko bumwe, 3. ururimi rumwe, 4. umuco umwe, 5. ishema ry’amateka yabo amwe, bakaba bazi ko n’abazungu ntacyo babarusha, bahimbye n’imibare ya Al-gibra (iyi mibare dukoresha), n’ibindi. 6.Ikindi Abarabu bazi kwitangira abandi kugira ngo bakire, biri no muri Koruwani. 7.Agahebuzo banga agasuzuguro kandi ntibagira ubwoba.


Abanyarwanda bashobora gukora revolusiyo isa n’ikorwa muri iki gihe mu bihugu by’Abarabu. 1.Urubyiruko ruri mu Rwanda no mu mahanga nirumenye ko ubutegetsi buriho ari bubi, 2. Kurwanya ubwoba buba mu Banyarwanda kubera umuco wa gihake wabaritsemo, 3. Gushyira hamwe, bakareka gukomeza kugendera ku bitekerezo bishingiye ku moko, bamwe bibwira ko aribo bagomba gutegeka kuko ngo ari rubanda nyamwinshi, abandi bumva ko badategetse nta mahoro bagira. Kwibwira ko ugomba gutegeka kuko ukomoka mu bwoko ubu n’ubu ntacyo byakungura abanyarwanda uretse kubaheza mu myiryane y’urudaca. 4. Kuvugisha ukuri, ntitubeshye cyangwa ngo tubeshyane nkuko FPR yatubeshye, aho kutubohoza ahubwo ikaturoha, 5. Gukunda cyane igihugu n’Abanyarwanda tukaba twabapfira aho kubaho mu gasuzuguro k’ubutegetsi bw’agatsiko k’ibisahiranda. Ubwoba, Amayeri: OYA. Ukuri, gushyira hamwe n’urukundo: YEGO.


Dr Théogène Rudasingwa

(Ancien secrétaire général du FPR, secrétaire exécutif provisoire du nouveau parti RNC)

Dr Rudasingwa yasabye umuryango wa Seth Sendashonga imbabazi, yanasobanuye kandi uko u Rwanda rwabohozwa hatongeye kumeneka andi maraso

«Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambanira Sendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mu iyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa (collective responsibility) nsaba imbabazi kandi ntashidikanya ko Cyrie  n'umulyango  wose wa nyakwigendera Sendashonga  uzimpa. Yesu ati : "nimusaba muzahabwa!" »


 

Aya magambo aremereye yavuzwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Major Dr Théogène Rudasingwa, mu biganiro byabereye i Buruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe . Ibyo biganiro byari byateguwe n’umuryango udaharaniro inyungu witiriwe Seth Sendashonga, ISCID asbl, mu magambo arambuye akaba ari Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennté Démocratique. Hari n’abagize muryango wa Nyakwigendera Seth Sendashonga. Mu butumwa Dr Théogène Rudasingwa uyobora ishyaka RNC yanyujije kuri terefoni kandi bukumvikana neza mu cyumba cyaberagamo ibiganiro yatanze ubuhamya busobanura uburyo we na Pawulo Kagame bagiye kwa Sendashonga aho yari atuye i Nayirobi mu mwaka w’1993 bakakirwa neza m’umuryango we, bagahabwa n’aho baruhukira mbere y’uko bajyana na we Arusha mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano ya Arusha. Nyuma yo gutangaza uko yashimaga ibitekerezo byiza bya Sendashonga yavuze ko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yarishwe n’abo yafashije mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwabo. Yagize ati : Ntanbwo Sendashonga yazanywe muri FPR no gushaka amaramuko. Yari afite inyota y’uburenganzira busesuye bwa buri munyarwanda. Ati: “ Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w'u Rwanda, kandi uko ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo”.


 

Dore  iby’ingenzi Théogène Rudasingwa yavuze :


 

Nyakwigendera Seth Sendashonga twahuye bwa mbere umulyango we utwakiriye iwe mu rugo mbere yo gusinya amasezerano ya Arusha mu mwaka 1993. Nari ndi kumwe na Paul Kagame nabandi bagenzi bacu bo muri FPR. Twakiriwe neza muri uwo mulyango, baratuzimanira, baduha naho kuruhukira mbere yuko tugana Arusha, duciye inzira y’umuhanda, twambukira Namanga ku mupaka wa Tanzania na Kenya. Sendashonga yari mu modoka ye y’igitare ya BMW,imbere yacu yicaranye, na Paul Kagame. Jye n’abandi twari mu modoka ya landcruiser inyuma, y’u mugabo nawe wari utuye Nairobi witwa Aimable Rumongi.

Ndahamya ko Seth Sendashonga  yari afite ikizere cyo na benshi mu banyarwanda bari bafite, ko abanywaranda babonye amahoro, kandi imitegekere y u Rwanda igahinduka, tukabona igihugu twisanzuramo, tugasabana, mu Rwanda twese abahutu, abatutsi  n’abatwa dufite uburenganzira bungana. Sendashonga, Twagiramungu n’abandi benshi mu bahutu bari biyemeje gufatanya na FPR Inkotanyi ( yashinzwe kandi yigwijemo impunzi z’ abatutsi) bari bafashe risk iremereye..

Icyo kizere ntabwo cyamaze kabiri. Ari Twagiramungu, Sendashonga n’abandi, Paul Kagame na FPR barabananije guverinoma bayivamo rugikubita. Igiteye agahinda nuko Sendashonga yaje kwicwa na Paul Kagame. yakiriye mu rugo iwe, akamuherekeza mu mugambi wo gusinya amasezerano ya Arusha, akemera no kuba muri leta y'inzibacyuho.  Ntabwo Sendashonga yaje mu mulyango wa FPR cyangwa muri goverinoma ashaka amaramuko. Yari afite inyota y'uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda.Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w'u Rwanda, kandi ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo.

Ubu rero ubwicanyi, iterabwoba, ikandamizwa, n’igitugu byaraganje mu Rwanda. Abanyarwanda baricwa mu Rwanda no hanze yarwo. Abanyarwanda baracyari impunzi, zo Kagame ashakisha gucyura ku ngufu ngo azishyire ku ngoyi nk’abandi banyarwanda bose afashe nk’ingwate mu gihugu. Abanyepolitike barafunze. Nta tangazamakuru ryigenga ribaho mu Rwanda. Imiryango nyarwanda ( civil society) ntikoma. Abaturage barashonje, bahiye ubwoba. Ubutabera bwabaye ubwo Kagame yihitiyemo, bubangamiye abanyarwanda bose ariko cyane cyane abahutu. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ( Amnesty International na Human Rights Watch) yarazitutse muri iyi minsi kuko zitangaza akababaro k’abanyarwanda, ngo ni "nonsense", "pathetic", ati, "I do not give a damn!". Iyo hagize inkuru ivuka ivuga kw’ihanura ry'indege ya Perezida Habyarimana biramenyerewe ko Kagame avuga ngo "I don't give a damn" agasaza imigeri. Abaturage bafite ubwoba kugeza naho abari mu mahanga bavuga bongorerana ngo Kagame atabunva.

Amasomo tuvana muri ibi ni ayahe?  Leta z U Rwanda uko zasimburanye ( cyami, gikoroni, cyane cyane MDR-PARMEHUTU, MRND, na FPR kuva 1959 ) nubwo muri degree zitandukanye, zakunze kugaragaza ibi bikurikira: 1) Criminalization of the state. Aho leta yakarengeye abaturage niyo ibahohotera, ikabica, ikabafunga, ikabatorongeza. 2) Capture of state by one ethnic clique. Leta ifatwa n’agatsiko gashingiye ku bwoko, ariko mu byukuri  katanaharanira inyungu z’ubwoko bwose uretse n’abanyarwanda. 3) Over-centralization of power in the hands of the ruler. Ubutegetsi bwose, na za institutions biba mu maboko y'umwami, goverineri, cyangwa Perezida. Umukuru w'igihugu arica agakiza. 4) A dis-engaged and marginalized citizenry. Abaturage ni inkomamashyi, bemera gukurikira no kuyoboka, nta ruhare bafite mu miyoborere y'igihugu n'ubuzima bwabo.


Dushobora kubohoza u Rwanda tutamennye andi maraso


Twakora iki kugirango duhagarike  ibi tuvuze hejuru? Duce mu nzira y'intambara  y'amasasu cyangwa iy'amahoro? Ntabwo turaharanira amahoro bihagije. Sinzi ko turageza na 10% mu guharanira amahoro abanyarwanda benshi bifuza kandi bateragereje. Dushoboye gukora ibishobotse byose, n'ingufu zose z’abanyarwanda, ibyo duhatanira twabigeraho tutagombye kumena andi maraso  y'urubyiruko n’izindi nzira karengane z’abanyarwanda. Cyokora, bidashobotse, Kagame n’agatsiko ke bagatsimbarara ku butegetsi bagashoza intambara byaba byiza  abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukiwe gashozantambara uwo ariwe. Kuri aya magingo uwaha abanyarwanda intwaro sinzi uwo barasa. Ese ntitwarasana ubwacu? Intambara iramutse ivutse, byaba byiza noneho abanyarwanda bose ( abahutu, abatutsi, abatwa) barwanye na gatsiko ka Kagame  aho kuba intambara hagati y'amoko.

Kwibuka nyakwigendera Seth Sendashonga na benshi bamaze gutakaza ubuzima kugeza ubu, bidusaba guharanira ibyo barwaniye kandi bakabipfira. Sendashonga yaguye ku rugamba. Yanze kubaho bisanzwe (  living a stale life). Yaharaniye u Rwanda rwa bose ( abahutu, abatutsi, abatwa). Sendashonga yari afite  ubuhanga budasanzwe n'ishema ry’icyo yaricyo, kandi arenga ibibazo by'amoko bikituranga kugeza na n’ubu. Yasize impfubyi n'umupfakazi kandi yaraharaniraga gutsinda burundi ubupfubyi, gupfakara, nubuhunzi bumaze igihe kirekire mu Rwanda. Twe abagifite ubuzima reka dukomeze urwo rugamba kugeza igihe tuzarustindira. Kandi tuzarutsinda!

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyangye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga nabana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambanira Sendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mwiyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mubuyobozi bwiyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa (collective responsibility) nsaba imbabazi kandi ntashidikanya ko Cyrie  n'umulyango  wose wa nyakwigendera Sendashonga  uzimpa. Yesu ati, "nimusaba muzahabwa!". Murakoze.


Mr Jean-Baptiste Nkuliyingoma

(Ancien ministre, auteur du livre Inkundura, paru en mai 2011)

Inzira y’amahoro iri kure nk’ukwezi

Intambara ikomoka ku bibazo biba byarananiranye, harabuze ubushake bwo kubikemura. Muri 59 mu Rwanda habaye revolisiyo (yamennye amaraso menshi itera n’abanyarwanda benshi guhunga) kubera ibibazo by’ubwikanyize bushingiye ku moko bwari bwarashinze imizi kandi nta bushake bwo kubikosora ku neza. Mu w’1990, impunzi z’abanyarwanda zari zimaze imyaka 30 mu mahanga zagombye gufata intwaro kugirango zirengere uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cy’abakurambere. Abashoje intambara bavugaga ko bashaka kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwariho bagashyiraho ubwa demokarasi. Iyo ntambara yabayemo amarorerwa akomeye cyane  yashoboraga gutuma abanyarwanda bahagurukira kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro yo kongera kubavutsa amahoro. Nyamara iyo witegereje igitugu, iterabwoba, ubusumbane n’akarengane biranga ubutegetsi buriho muri iki gihe wibaza niba nabyo bidategura indi ntambara. Ibimenyetso byinshi birerekana ko u Rwanda rwicariye ikirunga nk’uko byari bimeze mbere y’intambara yo muri 90.


Ibyo byatangajwe na Nkuliyingoma Yohani Batista amurika igitabo « Inkundura, Amateka y’intambara ya ruhekura yakuyeho igituguikimika ikindi » cyasohotse muri gicurasi uyu mwaka. Ni muri bya biganiro byatangiwe i Buruseli ku ya 25 kamena mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 ishize Seth Sendashonga yishwe.


Twaririmbaga amahoro n’ubumwe hejuru y’ ibibazo bikomeye bitavugwaga


Igitabo gitangira cyerekana ibibazo bikomeye byari mu Rwanda mbere y’uko Inkotanyi zishoza intambara. Muri ibyo bibazo harimo icy’impunzi zari zimaze imyaka 30 mu mahanga ubutegetsi bwashyizweho na revolisiyo ya 59 ndetse n’ubwashyizweho na kudeta yo muri 73 bukaba bwarananiwe kuzicyura mu mahoro. Uretse izo mpunzi zari mu mahanga, abatutsi bari mu Rwanda na bo bari bafite ibibazo bikomeye, badindizwa mu burezi no mu mirimo ya leta. Ikindi kibazo cy’ingutu cyari mu gihugu cyari cyerekeye irondakarere.  Igitabo         gisobanura uburyo irondakarere ryaranze repuburika ya kabiri rifite imizi mu ishingwa ry’ishuri rikuru rya gisirikare, mu mwaka w’1960, ubwo abanyeshuri ba mbere baryo batoranyijwe baturutse mu karere kamwe k’amajyaruguru y’igihugu. Nyuma y’imyaka 13 basirikare bakomeje gutoranywa muri ubwo buryo bari bamaze kugira ingufu ku buryo bashoboye gukora kudeta  yahiritse repuburika ya mbere na yo yerekanaga ibimenyetso byo kunanirwa. Ibyo bibazo byombi, ivanguramoko n’irondakarere,  byakomeje kuranga repuburika ya kabiri n’ubwo amadisikuru y’abategetsi ndetse n’animasiyo itagira uko isa byogezaga poritiki ya MRND yitwaga iy’amahoro n’ubumwe.


Kuri ibyo bibazo hiyongeragaho n’ibindi bijyanye n’imiyoborere y’igihugu, nka ruswa, kunyereza umutungo wa leta n’icyenewabo,  tutaretse n’ibibazo by’ubukungu bwatangiye gucumbagira muri za 85 kubera ibiciro by’ikawa n’icyayi byaguye ku masoko mpuzamahanga.


Intambara  yibukije iturufu y’amoko


Ku byerekeye intambara nyir’ izina, igitabo kivuga ibyiciro byayo byose n’ingaruka yagiye igira imbere mu gihugu, dore ko n’ubwo imirwano yatangiriye mu Mutara, mu tundi turere bahise bafata ibyitso ahanini bashingiye ku bwoko, ibyo na byo biba ubundi buryo bwo guhohotera abatutsi bari batuye mu gihugu. Bimwe mu binyamakuru, cyane cyane ikitwa Kangura cyari gishyigikiwe n’abambari b’ubutegetsi bwa Habyarimana, byahereye ubwo bibiba imbuto y’urwango hagati y’amoko byibwira ko ari yo nzira nyayo yo kurwanya Inkotanyi. Izo nkotanyi na zo zanyuzagamo zikajya gutega ibisasu mu turere turi kure y’imirwano ku buryo ibyo bisasu byahitanaga abaturage cyangwa bikabamugaza, ibyo bigatuma bene wabo barushaho kwijundika abaturanyi babo b’abatutsi.


Intambara  yatumye amashyaka menshi yemerwa bitaruhanije, itangazamakuru ririsanzura  karahava, uretse ko byagiye biba mu kajagari no mu mwuka w’intambara n’imvururu z’urudaca.


  Habaye imishyikirano ya Arusha yagerageje gushaka uburyo intambara yarangira mu bwumvikane, hatamenetse imivu y’amaraso. Nyuma y’umwaka wose iyo mishyikirano yavuyemo amasezerano akomeye yashyizweho umukono  ku ya  4 kanama 1993. Abantu bibeshye ko ubwo intambara irangiye burundu nyamara ibikomeye byabaye nyuma.


Itsembabwoko n’itsembatsemba


Tariki ya 6 mata 1994, Perezida Habyarimana Yuvenari w’u Rwanda na mugenzi we w’uBurundi, Sipiriyani Ntaryamira n’abo bari kumwe  biciwe mu ndege bavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu yari yabereye i Daresaramu muri Tanzaniya. Urwo rugomo rwateye icyuho gikomeye mu butegetsi cyongerwa n’ubundi bwicanyi bwateguwe n’abanyaporiki basaga n’abari mu mugambi wo kuba aribo bagenzura ubutegetsi n’ibyemezo byagombaga gufatwa. Ibyo bikaba ari impamvu yatumye bica uwari ministiri w’intebe, Agata Uwilingiyimana, bamwe mu bo bari bafatanije muri guverinoma, Yozefu Kavaruganda wari perezida w’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga ndetse n’abanyaporitiki batavugaga rumwe n’amashyaka MRND na CDR.


Igitabo cyerekana ibimenyetso by’uko ibikorwa by’itsembabwoko n’itsembatsemba byakuriyeho bitari bishingiye ku mujinya gusa nk’uko byakunze kuvugwa.  Ibyo bikorwa byari bifite ababiri inyuma babiyoboye. Ndetse bashoboraga kwicisha cyangwa kwirukana ku kazi uwariwe wese wabirwanyaga. Byogezwaga kandi na radiyo RTLM yashyizweho n’abambari b’ubutegetsi bwa MRND na CDR, iyo radiyo ikaba yarakorwagaho n’abanyamakuru b’abahanga bari bazi ibyo bakora n’ingaruka zabyo.


Ku rundi ruhande FPR na yo yakoze ubwicanyi bukomeye cyane bwahitanye abantu benshi kandi mu turere twose tw’igihugu, akenshi ubwo bwicanyi bukaba bwarakorwaga imirwano yararangiye. Igitabo gishimangira ko na gahunda yo gutabara abatutsi FPR yakunze kuvuga mu maradiyo yari urwitwazo gusa kuko iyo ibagirira impuhwe ntiyajyaga kohereza intumwa  zayo muri LONI gusaba ko  ingabo za MINUAR zari mu Rwanda zicyurwa, ari na byo byemejwe n’Akanama gashinzwe umutekano ku isi ku ya 21 mata 1994. FPR yabonaga ishobora gutsinda bitagoranye ingabo zari iza leta mu gihe zari zimaze gupfusha Habyarimana wari uzifatiye runini ndetse na shefu wa etamajoro, jenerali Dewogaratsiyasi Nsabimana wari umwe mu barwanyi bakomeye wahanganye na zo kuva intambara igitangira. Inkotanyi zari zatangiye guhumurirwa n’insinzi ku buryo itsembabwoko ryahitanye abatutsi ryagombaga ahubwo kuzifasha mu buryo bwa poritiki kuko gutsinda intambara y’amasasu akenshi biba bidahagije, haba hakenewe no kwemerwa n’umuryango mpuzamahanga.


Igitugu cy’umutamenwa


Ibi byo gushaka inkunga y’amahanga ni na byo byatumye FPR ishyiraho guverinoma ihuriweho n’amashyaka yari yanditse mu masezerano ya Arusha, uretse MRND, ariko ntibyatinze kugaragara ko icyari kigamijwe kwari ugushyiraho ubutegetsi bw’igitugu bwaranzwe no gukomeza guhotora abataravugaga rumwe nabwo kugeza n’aho biciwe mu bihugu bahungiyemo. Seth Sendashonga turimo kwibuka yiciwe i Nayirobi muri Kenya kimwe na Tewonesiti Lizinde ariko hari n’abandi benshi baguye mu bindi bihugu. Aha twakwibutsa cyane cyane abaturage ibihumbi n’ibihumbi biciwe mu mashyamba ya Kongo nk’uko bigaragazwa na raporo ikomeye yatangajwe mu kwakira umwaka ushize n’umuryango w’abibumbye.


Bimwe mu bimenyetso biranga ingoma y’igitugu.


Igice cya nyuma cy’igitabo « Inkundura » cyerekana ibibazo by’ingutu biri mu Rwanda muri iki gihe, ibyo bibazo bikaba bifite uburemere cyane ku buryo usanga bishobora gushora igihugu mu yandi makimbirane.


Muri byo harimo ikibazo cy’ubutegetsi bukomeje kugendera ku gitugu n’iterabwoba. Ibimenyetso by’icyo gitugu ni byinshi ariko iby’ingenzi twavuga ni ukuba ishyaka FPR ariryo ryonyine rifata ibyemezo, andi mashyaka akaba ariho ku izina gusa. Abanyaporitiki bagerageje kugaragaza ibitekerezo bitari mu murongo wa FPR baricwa cyangwa bagafungwa, abandi nabo bavuga aruko babanje gusohoka mu gihugu bari mu buhungiro. Itangazamakuru nta bwisanzure na buke rifite, ibyo bituma hari benshi mu banyamakuru bishwe, abandi barafunze, abandi nabo bayobotse inzira y’ubuhungiro. Ibyo bijyana na poritiki ihambaye yo kwimakaza ikinyoma ku buryo usanga kuri iyo ngingo ntacyo leta ya FPR yibagiwe. Uwashaka kureba uko ibinyoma bisa yasoma raporo ya komisiyo yari ishinzwe kwerekana uruhare rwa leta y’uBufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda. Bamwe mu batangabuhamya iyo komisiyo yahaye urubuga bavuga ko bahanuwe muri kajugujugu igenda mu kirere kandi bakabaho ndetse akaba aribo bitangira ubwo buhamya !


Ubutegetsi bwa FPR bushingiye kandi ku irondakoko ku buryo riboneka mu nzego zose z’aho ibyemezo bishobora gufatirwa kugeza no mu miryango yitwa ko itagengwa na leta ariko nayo ikaba icungirwa hafi na FPR.


Igitabo kivuga uburyo akarengane gakomeje kwimakazwa, ku buryo bw’umwihariko kikavuga uburyo imanza za gacaca zateye ibibazo byinshi kurusha ibyo zakemuye. Abaturage bikorejwe umutwaro uremereye cyane ubwo bahabwaga ubushobozi bwo gukatira bagenzi babo ibihano biremereye harimo n’igifungo cya burundu kandi nta bumenyi bafite mu guca imanza zikomeye.


Ikibazo cy’ubusumbane bukabije


Mu bibazo biri mu Rwanda ntawabura kuvuga ubusumbane burushaho gukataza hagati y’abaturage bo mu  cyaro n’abakire batuye muri Kigali. Iyo urebye amazu mashya n’imidoka zigezweho n’ibindi biranga ubukire ushobora kwibwira ko uRwanda rwateye imbere mu bukungu, nyamara wagera mu cyaro cyangwa waganira n’abahatuye bakakubwira ubukene bukabije.


Abategetsi ba FPR bicara iKigali bakavuga ko  u Rwanda ari nka Singapour y’Afurika ariko  mu by’ukuri ubukire buvugwa buri mu maboko y’abantu bake cyane, bakaba bafite amavuriro agezweho n’amashuri y’abana babo adashobora gukandagirwamo na rubanda rusanzwe kuko hari bariyeri ikomeye yitwa « umutungo ». Umuntu ashingiye ku ngero nyinshi z’ibibera mu gihugu muri iki gihe, haba mu burezi, mu buvuzi, mu mishahara y’abakozi ba leta n’iy’abategetsi, abona ko poritiki ya FPR ntaho itaniye n’iyahoze muri Afurika y’Epfo bitaga « apartheid » (hashize imyaka 20 iyo poritiki ivuyeho).


Biraruhije kumva ko leta itanga amafranga menshi yo kugura za mudasobwa zo gushyira mu mashuri y’abana b’abakire mu gihe abana benshi b’abakene bigira munsi y’ibiti cyangwa bakicara ku bice by’amatafari ya rukarakara cyangwa hasi ku butaka. Ntitwabura kwibutsa ikibazo cya buruse zatumaga abana b’abakene biga amashuri ya kaminuza  none ubu ayo mashuri akaba azasigara ari umwihariko w’abakire gusa niba gahunda yo gukuraho izo buruse ikomeje nk’uko yigeze gutangazwa.


Muri rusange hari ikibazo kiremereye cy’ uburyo ubukungu bw’igihugu bugenda burushaho kwikubirwan’abantu bacye cyane. Ubu noneho byabateye isoni bashyiraho gahunda yo gusenyera abaturage ngo bararwanya nyakatsi kandi iyo nyakatsi ari uburyo bworoheye abo baturage bwo kubona icumbi rihuje n’amikoro yabo. Amakuru yagiye atangazwa ku byerekeye iyo gahunda yo kurwanya nyakatsi avuga ko ngo n’umugore uri kunda araye ari bubyare badatinya kumusenyera inzu, agasigara ku gahinga cyangwa akajya gushaka ahandi abundabunda. Mu mvura y’itumba no mu bihe cy’icyunamo iyo gahunda ntiyigeze ihagarara. Ibyo byose ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bw’u Rwanda ari igitugu kibangamiye rubanda.


Inzira y’amahoro


Mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya tariki ya 4 kanama 1993 ingingo ikomeye yari yumvikanyweho yari iyo gushyiraho leta igendera ku mateko yubahiriza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Biragaragara neza ko iyo leta itarajyaho, bityo amahoro nyayo abanyarwanda bashakaga kugeraho akaba akiri kure. Inzira y’amahoro ntabwo ari ibanga ariko ubushake bwo kuyageraho ni bwo bubura. Inkundura irimo kubera mu bihugu by’abarabu muri iki gihe ni ikimenyetso cy’uko abaturage bashobora guhaguruka bakarengera uburenganzira bwabo. Kandi byaragaragaye ko abaturage iyo bahagurukiye rimwe nta kibananira.


Mr Joseph Ngarambe

(Economiste, membre fondateur du nouveau parti RNC)

Ubukungu bw’u Rwanda : Imibare itagize aho ihuriye n’ukuri

Imibare leta y’u Rwanda itangaza ku bukungu bwayo yerekana ko umusaruro urushaho kwiyongera buri mwaka. Ibyo ndetse bituma hari bamwe bashima cyane ubutegetsi bwa Pawulo Kagame, bakanabwogeza mu rugaga rw’amahanga, ngo burimo guhashya ubukene. Ndetse bamwe bagashaka kubiheraho bavuga ko igitugu kiri mu Rwanda ntacyo gitwaye kuko gituma ubukungu bwiyongera. Nk’uko Yozefu Ngarambe, impuguke mu by’ubukungu, abivuga ngo iriya mibare leta y’u Rwanda itangaza ku bukungu bwayo ishingiye ku binyoma. Byongeye kandi ngo ubusumbane mu banyarwanda  buragenda bukataza ku buryo n’ubukungu buhari buba ari umwihariko w’abantu bake, abaturage benshi bakaba bafite ikibazo cy’ubukene burushaho kwiyongera. Ibi Ngarambe yabivuze muri bya biganiro byateguriwe kwibuka isabukuru y’imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe. Kubera ingorane zijyana no gusobanura imibare y’ubukungu twasanze iki kiganiro cyahabwa umwanya urambuye kurusha ibyo twatangaje mbere.

 


Igice cyambere : Leta yanduranya ku berekana ingeso yayo y’ibeshyeshyamibare rivanze no kwivuguruza


Imibare itangazwa na Leta  y’u Rwanda ku bukungu bw’igihugu ijya ijorwa kandi ikanengwa. Ibyo bikorwa  n’abantu ku giti cyabo, kimwe cyangwa ibigo byamamaye mu busesenguzi. Iryo jora rikunze kandi kurakaza iyo Leta, akenshi igasubizanya umujinya. 


Mu ngero nyinshi twatanga, reka  turebe impaka zigeze kuvuka hagati ya Leta y’u Rwanda na Institut Mo Ibrahim, nyuma y’uko icyo kigo gitangaje raporo yacyo yari iturutse ku bushakashatsi cyakoreye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2009.


Leta y’u Rwanda yihutiye kwamagana iyo Institut Mo Ibrahim, iyiziza ko imibare ikomoka ku bushakashatsi bwayo ivuguruza iyayo. Ibyo ubisanga mu nyandiko ikinyamakuru The New Times, umuntu yavuga ko ari icya Leta, yasohotse tariki ya 13 Ukwakira 2009 ; inyandiko yiswe “Mo Ibrahim Index Misleading, the Rwandan Government Claims”. Nsemuye, iyo nyandiko iragira iti : « Leta y’u Rwanda iremeza ko ibipimo by’imibare bya Mo Ibrahim bibeshya ».


Mu bintu byinshi byashenguye Leta y’U Rwanda rero, hari aho igira iti : « mu bintu tutumvikanaho na busa, hariho ikinyuranyo giteye inkeke hagati y’igipimo cy’izamuka ry’ubukungu ry’umwaka kuri buri Munyarwanda [annual GDP per capita growth], aho icyegeranyo cy’ubuyobozi bwiza muri Afrika [cya Mo Ibrahim] giha u Rwanda 2.74 kw’ijana, mu gihe ikigo cya Leta yacu gitanga umubare wa 14.6 kw’ijana, byerekana ikinyuranyo gikabakaba 12 kw’ijana. »


Ku bipimo by’ubukungu, abategetsi bakunze kuvuguruzanya no kwivuguruza. 


Biragenda birushaho kugaragara ko imibare ififitse n’iterabwoba bitagihagije mu kuzinzika ukuri.  Kuko kwamagana ikinyoma bisigaye bituruka n’aho Leta itacyekaga.


Nyuma y’umwaka umwe gusa Leta yamaganye raporo ya Mo Ibrahim, iyiziza ubusa, n’abanyamakuru bo mu Rwanda bakomye akaruru. Ibyo byabarwa na Madame Diane Karusisi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cya Leta gishinzwe ibarurishamibare ; ikigo cyiswe mu Cyongereza “National Institute of Statistics of Rwanda”[NISR], cyangwa « Institut National de la Statistique du Rwanda [INSR] mu Gifaransa. Kuwa Kabiri, tariki ya 12/10/2010, uwo mutegetsi  yagiranye rero ingorane n’abanyamakuru, nk’uko tubitangarizwa n’ikinyamakuru Rwanda News Agency [RNA], na cyo kibogamiye kuri Leta. Mu nyandiko cyise « Individual incomes increase 4% - new figures show », kiragira kiti :


“Mu kiganiro mbwirwaruhame cyo kuwa Kabiri, Diane Karusisi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare, yagize ingorane mu kugerageza kumvisha  abanyamakuru ko ibyo bipimo-mibare bihuye n’isura nyayo y’ubukungu bw’igihugu. Abanyamakuru bavuze ko ubukene bwigaragaza cyane mu byaro”.


Nubwo rero itangazamakuru ryo mu Rwanda rihozwa ku nkeke, abo banyamakuru ntibihanganiye ikinyoma cy’ikigo  cya Leta NISR/INSR, aho cyerekana ko umusaruro w’Umunyarwanda wiyongereyeho 4%, ukagera ku madolari ya Amerika 541 muri 2010.


Kwerekana ko imibare ari imifitirano, ntibinagoye. Reka turebe imibare  NISR/INSR yari imaze gutangariza abo banyamakuru: “Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2010, umusaruro wa buri Munyarwanda [GDP/PIB per capita] wari ugeze ku madolari ya Amerika [USD] 541, ugereranije na USD 520 muri 2009, hamwe n’agera kuri USD 380 mu mwaka wawubanjirije [2008]”.


Gusa rero, iyo usomye imibare y’icyo kigo NISR/INSR, ikubiye muri EDPRS 2008-2012, ubona ko GDP/PIB per capita muri 2007 yari USD 272.


Nta kuntu rwose umusaruro w’Umunyarwanda wari USD 272 muri 2007 waba warikubye hafi kabiri ngo uhinduke USD 541 muri 2010. Kwikuba kabiri mu myaka 4, bisaba ko umutungo w’Umunyarwanda waba waragiye wiyongera ku rwego rurenze 20 kw’ijana buri mwaka. Abanyamakuru bashoboraga no kubaza Diane Karusisi ibitangaza Leta yakoze, kugira ngo Umunyarwanda azimize, ave kuri USD 272 muri 2007 yikubite kuri USD 380 mu mwaka wakurikiyeho wa 2008.


Uretse no kubeshya rero, abategetsi bo mu Rwanda barivuguruza, bakanavuguruzanya, kandi bose bitwaje imibare y’ikigo rukumbi cy’ibarurishamibare NISR/INSR.


Nyuma y’amezi abiri gusa Diane Karusisi abwiye abanyamakuru ko GDP/PIB per capita y’Umunyarwanda ari USD 541 muri 2010, minisitiri John Rwangombwa, ushinzwe Imari n’Ubukungu we yabatangarije ko “mu myaka isaga cumi n’itandatu ishize hubatswe ubukungu butajegajega […] [ko] ikigereranyo cy’amafaranga yinjizwa na buri munyarwanda ku mwaka kigeze ku madolari 360” (Izuba, 19/12/2010). Amezi hafi abiri yicumye, tariki ya 8/3/2011, icyo kinyamakuru cyegamiye kuri Leta cyanditse amagambo y’uwomuminisitiri, agira ati: “Kugera muri 2010 umuturage wo mu Rwanda yinjizaga amadorali 560 ku mwaka.


Mbere yaho kandi, kw’itariki ya 13 Nyakanga 2010, mu nyandiko ikinyamakuru Izuba cyise “Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera “ Rwangombwa yari yagize ati: “umusaruro wa buri muturage [wavuye] ku madolari 200 mbere ya 1994 ubu ukaba ugeze ku madolari 520 muri 2010”.


Uretse rero ko bigaragara ko Umunyarwanda  atavuye kuri USD 272 muri 2007 ngo asimbukire kuri USD 380 muri 2008, imibare ntanzeho urugero, ku mwaka umwe gusa wa 2010, irerekana isura nyayo y’ibeshyeshyamibare riranga Leta y’u Rwanda. Kuri uwo mwaka, Umunyarwanda arahabwa USD 541na Diane Karusisi wa NISR/INSR ; naho minisitiri Rwangombwa akamuha USD 520, USD 360, USD 560; iyo mibare yose itatu, kuri uwo mwaka wa 2010, akaba na we ayikura muri NISR/INSR.


Ikigo cya Leta cy’ibarurishamibare NISR/INSR cyahanzwe muri 2005, hagamijwe ibeshyeshyamibare


Kuba ikigo cy’ibarurishamibare NISR/INSR cyarahindutse ikigo cy’ibeshyeshyamibare, ni ubushake bwa Leta bwo guhuma amaso amahanga, ikoresheje intwaro y’amajyambere. Iyo Let isa n’iyemeza ko amahanga n’Abanyarwanda bakwiye kwihanganira ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, kubera ko ngo ihora itsinda ibitego mu rwego rw’ubukungu.


Ubwisanzure mw’ibarurishamibare, Leta  yabunize muri 2005, ibugenza nk’uko yagize amashyaka, amashyirahamwe anyuranye, n’itangazamakuru. Dore uko Louis Munyakazi, umukuru wa mbere wa NISR/INSR, atangaza ko hagiyeho ikigo kimwe rukumbi, ko ibindi bigomba guceceka:


“Itangaza ry’imibare ya Leta y’u Rwanda, kuva ubungubu rizajya rikorwa na Institut National Rwandais des Statistiques (INRS) yonyine, rikaba rero ribujijwe izindi nzego za Leta, za ONG, cyangwa ibindi bigo by’ubushakashatsi […] INRS, imaze ukwezi kumwe gusa ishinzwe, yagombye kugira mu mwihariko wayo akazi kose karebana n’ibipimo-mibare byose by’igihugu […] Ntidushaka kuguma guhatirwa ibisabwa n’aba consultants mpuzamahanga badutegeka gutangaza imibare idahwitse […] Buri gihe, u Rwanda rwagiye rubamo uruhuri rw’Amashyirahamwe Atabogamiye kuri Leta (ONG) atangaza imibare itari nyakuri, ivuguruza isura nyakuri y’Igihugu.”(PANA , Kigali - 20/10/2005, Louis Munyakazi, le directeur général de l'INRS).


Birumvikana rero ko, kuva icyo gihe, Leta itongeye kwihanganira umuntu cyangwa ikigo kijora imibare y’Ikigo cyayo gishinzwe Ibarurishamibare. Ikaba ari yo mpamvu yarakariye ibigo nka Mo Ibrahim.

 


Igice cya kabiri: ubukungu butazamutse bihagije kandi budasaranganijwe, nubwo Leta yiyuha akuya irata inyubako n’isuku bya Kigali, mu rwego rwo guhisha ibibazo byinshi b’ingutu


Nkomeje ijambo ryanjye, mvuga mu magambo ahinnye ku bintu bimwe bijyanye n’iyo GDP/PIB per capita: isaranganyamusaruro mu Banyarwanda, uko ubukungu bwifashe mu mujyi wa Kigali, aho u Rwanda rugeze mu guharanira kwihaza mu bukungu, intera ruriho mu nzira yo kurwanya ubukene, imfashanyo n’imyenda.


Isaranganyamusaruro:


GDP/PIB, umusaruro  w’igihugu, ukunze kubarirwa ku mwaka, ni igipimo nyamukuru cy’ubukungu. Umusaruro wa buri muturage (GDP/PIB per capita), ubarwa uwo musaruro ugabanijwe n’umubare w’abaturage bose. GDP/PIB ni impuzandengo rero, bisobanura ko itagaragaza niba  umutungo usaranganyijwe neza mu baturage.


Coefficient de Gini ni igipimo gikunze gukoreshwa mu kugenzura isaranganyamutungo. Kibara ubusumbane. Icyo gipimo gikora nka “écart-type”. Kiri hagati ya zeru na rimwe. Nk’ibihugu by’intangarugero, usanga biri hafi ya za 0.25, naho ibyifashe nabi bikarenga za 0.40. Igihugu gifite coefficient de Gini ingana na 0.00, byaba bisobanura ko abaturage bacyo bose bafite umutungo ungana; naho igifite ingana na 1, byaba bivuze ko umutungo wose w’Igihugu uri mu maboko y’umuntu umwe gusa. Icyo gipimo gishobora no kuvugwa hakoreshejwe ijanisha: 0%, 100% (ariyo 1), 25%, 40%, etc.


U Rwanda rwagize isaranganyamutungo ry’intangarugero muri za 1985, aho coefficient de Gini yarwo yari 0.25 (25%). Guhera mu myaka ya za 2000, icyo gipimo cyavuye kuri 0.45 (45%) kigera kuri 0.51(51%) muri 2006. Guhera icyo gihe, Leta isigaye isa n’iyirinda no kukibara, kandi itayobewe amakuba igihugu nk’u Rwanda gishobora kugwamo kubera ubusumbane, kandi butanashingiye ku bushobozi bw’umuturage.


Mu Cyerekezo cya 2020, Leta yari yarihaye intego kuri icyo gipimo cy’ubusumbane. Kw’ipaji y’icyo cyerekezo, usoma ibi: “Ubusumbane ku mutungo (Igipimo cya Gini (%): 0.454 (muri 2000); 0.400 (muri 2010);   0.350 (muri 2020).


Muri iki gihe igipimo cy’ubusumbane cyagombye kuba kigeze muri 40%, nk’uko byari intego muri 2010, ubu rero nta n’ukibara. Byahagarariye kuri 51% muri 2006, ni ukuvuga umubare mubi kurusha uwo muri 2000 (45%). Ubu, uwakibara atabeshye, ashobora no gusanga kirenze 60%, nk’icya Afrika y’Epfo ivuye muri apartheid. Muri EDPRS 2008-2012, ku rupapuro rwa 15, Leta y’u Rwanda yiyemerera ko igipimo cy’ubusumbane cyari kimeze nabi muri 2000 (aha naho irivuguruza, itanga umubare wa 47%, mu gihe muri Vision 2020 handitse 45.4 %). Yongeraho ko mu gace ka East African Community, igihugu cyazonzwe n’ubusumbane kurusha u Rwanda rwa nyuma ya 1994 ari Kenya yonyine. 


Abajyanama ba Leta bazi ububi bw’ubusumbane.


Nka raporo yo muri za 2004 ya IRDP nigeze gusoma, hari aho ivuga ko ubusumbane ari impamvu nyamukuru yatumye haba revolisiyo ya 1959.


Ubusumbane burarushaho kwiyongera hagati y’imijyi n’ibyaro; hari kandi n’ubusumbane mu bari mu mijyi n’abari mu byaro, hagati yabo. Ibyo, umuntu ashobora kubisoma ku buryo burambuye muri raporo ya PNUD yo muri 2007, raporo yiswe “ Turning Vision 2020 onto Reality - From Recovery to Sustainable Human Development”, ikaba yarakozwe na PNUD, ifatanije na Leta. Kimwe na Raporo ya Institut Mo Ibrahim, iyo raporo ya PNUD yakirijwe umujinya na Kagame, ategeka minisitiri James Musoni kuyamagana, kandi yari yayisinye. Yazize gushyira ahagaragara ubusumbane n’ubushake bucye mu kurwanya ubukene bw’abaturage.


Ubusumbane bujyanye n’ivangura, byanahagurukije abepisikopi bo muri Nijeriya, baza I Kigali, aho bavugiye amagambo akomeye, tariki ya 18/12/2008. Urugero: “Itsinda risa n’iryihariye igisirikare, politiki, n’ubukungu, rikaba ritihanganira ijorwa cyangwa umuhigo uwo ari wo wose ku butegetsi bwaryo, ntabwo rishobora kwemerwa”.


Na nyuma y’ibyo, kuzamuka k’ubusumbane birabonwa na benshi, harimo n’inkoramutima z’ingoma ya Kagame.


Imivumo n’ubusebanyi bya Leta y’u Rwanda rero, hari ubushishozi bwo mu muco nyarwanda byirengagiza. Nk’ibikubiye mu mugani ugira uti : « uvuze ko nyiri urugo yapfuye, si we uba yamwishe ».  Leta y’u Rwanda yibagirwa kandi ko n’ukuri guca mu ziko ntigushye. Uko kuri kubabaje kwigaragariza mu bukene bugenda bwiyongera mu Banyarwanda, cyane cyane abo mu cyaro bagize hafi 90 kw’ijana by’abaturage bose. Kandi rero, nubwo Leta yashyizeho ikigo kimwe rukumbi ngo kigomba kwiharira ibarurishamibare n’itangazwa ry’ibipimo by’ubukungu n’imiberho myiza y’abaturage, amajwi araturuka hirya no hino akamagana ko Leta, n’ubwo yabonye imfashanyo nyinshi, igasonerwa n’imyenda, ubukene butagabanutse.


Mu nyandiko z’impuruza, umuntu yavuga  nk’iy’Umuryango w’Abibymbye, inyandiko yasohotse muri RNA, tariki ya 4/00/2010, inyandiko yiswe: “Over 75% Rwandans spend less than 730 Francs per day – UN”. Nsemure: Umubare urenze 75% w’Abanyarwanda babeshejweho n’amafaranga ari munsi ya Frw 730 ku munsi, nk’uko byabonywe n’inyigo ya ONU.


Ntawakwibagirwa n’inyandiko za UNICEF zihamya ko mu Rwanda, abana barenga 50 kw’ijana barangwa n’indwara ziturutse ku ndyo mbi no kugwingira, ibyo bikaba byabaviramo ubumuga buhoraho, butazatuma bagira icyo bimarira mu buzima.


Ibyo bose ni ingaruka z’ubukene n’isaranganyamutungo ribi. Binyuranije n’imvugo ya Leta yamamaza ko u Rwanda rugana inzira ya Singapour, maze abategetsi bo bakarushanwa kwigwizaho ibya mirenge.


Ubukire buratwa, umuntu yakwibaza aho bushingiye, mu gihe abarimu n’abanyeshuri bicwa n’inzara. Binyuranije n’intego y’Icyerkezo cya 2020 ivuga ko u Rwanda ruzaba igihugu gishingiye ku bumenyi.


Amahanga yarunze imfashanyo ku Rwanda, ariko zikubirwa n’agatsiko. Nko muri za 1992-1993, imfashanyo y’amahanga ku munyarwanda yageraga kuri USD, mu gihe, kuri iki gihe, ikabakaba USD ku muturage. Uretse kandi n’imfashanyo, u Rwanda rwahanaguriwe hafi imyenda yose y’amahanga muri 2006, imyenda yari igeze ku madolari ya Amerika hafi miliyari 1 na miliyoni 600. Ibyo byose byagombaga kurufasha kuzamuka, no kudakenera imyenda, nk’uko Icyerekezo 2020 cyateganyaga kubigeraho muri za 2005-2006.


Kugira ngo intego yo kwihaza igerweho, hari ibintu bibiri by’ingenzi byagombaga kugerwaho: kugira ingengo y’imari itarimo icyuho gikabije, no kohereza mu mahanga ibicuruzwa bituma u Rwanda rutumiza ibyo rukeneye.


U Rwanda rufite umwenda wa miliyari imwe n’ibihumbi ijana by’amadolari


Ingengo y’imari ikomeje kugaragaza icyuho gikomeye, kandi u Rwanda rukomeje guca agahigo mu cyuho cya balance commercial (ibitumizwa mu mahanga biruta ibihoherezwa, ikinyuranyo kikaba kirenga miliyari 1 y’amadolari ya Amerika). Mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ingengo y’imari, Leta igiye kumara ibigo byayo, ibigurisha. Naho mu rwego rwo kubasha guhaha hanze, ikomeje kwirunadho imyenda, ku buryo, kuva muri 2006 ruyihanagurirwa, ubu yongeye gukura, ikaba igeze hafi ya USD miliyoni 800 (iyo hanze), mu gihe iy’imbere irenze USD miliyoni 300.


Uretse imfashanyo u Rwanda rurusha gukenera uko umwaka uje, n’imyenda rukomeje kongera kwirundaho, ibibazo by’ubukene n’ubusumbane bitangiye kwigaragaza no muri Kigali. Ibyo bikaba biboneka mu ngengo y’imari y’uwo murwa mukuru yo mu mwaka 2011/2012, aho iteganya ko umutungo wawo bwite uzaba hafi 27%, imfashanyo y’amahanga ikagera kuri 45%, naho Leta ikawugoboka kuri 20% (kandi nayo irafashwa), andi mafaranga asigaye akava mu nguzanyo.


Ubundi, ahari ubukungu, haba n’umusaruro w’imisoro, cyane cyane ko Leta ivuga ko Rwanda Revenue Authority yayo ari ingenzi, ishema ry’igihugu. 27% gusa nk’amafaranga bwite y’Umurwa mukuru mu ngengo y’imari yawo, ibyo byerekana ko nta kigenda no muri uwo murwa mukuru Leta y’u Rwanda yashoyemo iby’Abanyarwanda hafi byose.


Kuvuga rero ko u Rwanda rugana inzira ya Singapour ni ukwirengagiza cyangwa kubeshya ku bushake. Ikirunga gishobora ahubwo guturika vuba. Nk’uko tubibonye, no muri Kigali, “aho kwirukana ubukene, Leta yirukanye abakene”. Ibyo byavuzwe kandi na Koleta Braeckman, umwe mu basanzwe barata ingoma ya Kagame. Cyokora nabo haba ubwo Babura aho bahera cyangwa bakagira isoni zo gukabya ibinyoma.


Mr Ruhumuza Mbonyumutwa

(Journaliste, Jambo News)

Urubyiruko rw’u Rwanda mu nzitane z’ibibazo

U Rwanda rwaciye mu bibazo byinshi kandi biremereye ariko ntabwo abantu babivuga kimwe. Buri ruhande rwishyira heza ndetse rukavuga ko rwahohotewe. Abantu bavutse nyuma y’intambara cyangwa abari bakiri batoya bahura n’ikibazo gikomeye cyo kumenya ukuri nyako ku byabaye. Ubutabere bwagombye gufasha mu kumenya uko kuri nabwo bufite byinshi bunengwa ku buryo nta kizere butanga. Ibyo bibangamiye ubwiyunge bw ‘abanyarwanda kuko ntibashobora kwiyunga batemeranya ku byabaye n’uburyo byakozwe ndetse n’ababigizemo uruhare. Ibyo byatumye bamwe mu basore n’inkumi bari mu Bubiligi bibumbiye mu ishyirahambwe ryitwa « Jambo» bashinga ikinyamakuru kitwa « Jambonews », intego yacyo akaba ari uguharanira kumenyesha ukuri ku byabaye no gufasha urubyiruko gutegura neza ejo hazaza. Ibyo bitekerezo biri mu kiganiro cyatanzwe na Ruhumuza Mbonyumutwa, umwe mu bagize ishyirahamwe « Jambo ». Byari mu rwego rw’ibiganiro byo kwibuka Seth Sendashonga umaze imyaka 13 ahitanywe n’ubutegetsi bwa FPR.


Ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rufite ni byinshi kandi biraremereye kubera umurage w’amateka.


Ikibazo gihatse ibindi byose ni icyo kubaka igihugu abantu babanamo bataryana kubera ibibatandukanya bishingiye ahanini ku mateka kandi bakagira n’ibibatunga bihagije.


Iyo umuntu asubije amaso inyuma asanga nko mu myaka nka 30 ishize u Rwanda  rutari rufite ibibazo bikomeye by’ubukungu. Abariho icyo gihe babonaga rurimo gutera imbere, ndetse bakaba bararwitaga uBusuwisi bw’Afurika kubera intambwe y’amajyambere rwari rugezeho. Ariko icyo gihe hari n’ibibazo by’amoko ndetse n’ibindi byari bibangamiye imibanire y’abaturage bikaba bitarashakiwe ibisubizo bikwiye, iyo akaba yarabaye intandaro yo gusenya ibyari byarubatswe.


Niyo mpamvu dusanga inzira nyayo yo kubaka ubukungubw’igihugu yabanza kuba iyo gukemura ibibazo bishobora guteranya abaturage bacyo. Urubyiruko rukaba rufite iyo nshingano yo guharanira ko ibyo bibazo bikemurwa, u Rwanda rw’ejo tukarwubakira ku rutare aho kurwubakira ku mucanga. Ibyo bibazo dushaka kwibandaho muri uyu mwanya umuntu yabishyira mu byiciro bitatu :


-         Hari ikibazo cyo kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyacu no ku marorerwa yakibayemo ;

-         Hari ikibazo cy’ubutabera kijyanye no kurwanya akarengane;

-         Hari n’ubwiyunge bugomba kugerwaho kugirango abanyarwanda bafatanye kubaka igihugu cyabo.


Ikibazo cyo kumenya ukuri


Buri wese azi ko u Rwanda rwabereyemo intambara, ndetse hakaba harabayemo n’ubwicanyi bukomeye bwamaganywe ku isi yose, cyane cyane ubwicanyi bwa jenoside. Nyamara ntabwo ukuri kurashyirwa ahagaragara ku buryo budasubirwaho ku mpamvu nyazo zateye ayo marorerwa n’ababigizemo uruhare. Mbese FPR abigizemo uruhare rungana iki? Mbese interahamwe zagize uruhe ruhare? Mbese ingabo zarwaniraga leta y’u Rwanda muri icyo gihe zagize uruhe ruhare mbere y’uko zitsindwa? Guverinoma yayoboraga igihugu mbere y’itariki ya 6 mata 1994 ifite uruhe ruhare mu marorerwa yabaye mu gihugu? Guverinoma yiswe iy’abatabazi yo uruhare rwayo ni uruhe? Amashyaka ya poritiki yariho icyo gihe yabyitwayemo ate kandi afite uruhe ruhare mu mahano yagwiriye igihugu? Abantu ku giti cyabo bagize uruhe ruhare? …


Kuri ibyo bibazo tuvuze usanga hari amakuru menshi kandi avuguruzanya ku buryo bitoroheye urubyiruko kumenya aho ukuri guherereye. Buri ruhande rwerekana ko nta ruhare rwagize mu marorerwa yakozwe, ko ndetse rwahohotewe.


Uretse n’ibyabaye kera cyangwa mu myaka yashize, umuntu iyo yitegereje ibirimo gukorwa muri iki gihe atangazwa no kubona hari gahunda zigaragara zo kurwanya ko ukuri kumenyekana. Ibintu bikaba umunyamakuru yabivuga akaba yabizira. Ubu ngubu ikinyamakuru gishaka gukorera mu Rwanda kiba kigomba kuvuga neza ubutegetsi bwaho. Abantu bazi ukuntu ikinyamakuru cyo kuri murandasi cyitwa Igihe.com  cyatangiye gitanga ikizere cyo gukorana ubwigenge busesuye, nta kubogama cyangwa gukorera mu kwaha kwa leta. Nyamara ubu cyahindutse nk’umuzindaro leta ivugiramo ibyo ishaka kuvuga byose. Ibyo byahombeje abanyarwanda kuko bari bakeneye ikinyamakuru kigenga bihagije, kikaba cyanatinyuka kunenga ibyo leta ikora.


Ibyo bibazo byo kubona ibinyamakuru byose biri mu kwaha kwa leta kandi bitavuga ukuri ku bibazo by’uRwanda biri mu byatumye jyewe na bagenzi banjye dushinga ikinyamakuru cyitwa “Jambonews”, nacyo gica kuri murandasi. Icyo kinyamakuru cyatangiye mu kwezi k’ukwakira 2010, gishakirwa kuri Jambonews.net. Aha nagirango mvuge ko ishyirahamwe ryitwa “Jambo” ari naryo ryashinze icyo kinyamakuru ryo ryashinzwe mu mwaka w’2008 n’ abasore n’inkumi bo mu karere k’ibiyaga bigari ariko abanyarwanda akaba aribo biganjemo. Iryo shyirahamwe rikora ibikorwa binyuranye bigamije guha urubyiruko umwanya wo gutanga umusanzu warwo mu gutegura neza ejo hazaza kuko dusanga urubyiruko rugomba gutangira hakiri kare guhangana n’ibibazo biriho. Jambonews rero iri muri iyo nzira yo gushaka ko ukuri kumenyekana.


Ikibazo cy’ubutabera.


Icyo kibazo kibangamiye abanyarwanda muri rusange kuko n’imanza zaciwe zireba uruhande rumwe kandi mu by’ukuri intambara yaratangiye murw’1990, icyo gihe nibwo abaturage b’inzirakarengane batangiye kwicwa, abandi bavanwa mu byabo byari bibatunze. Amahano yo muri 94 n’ibindi byose byakurikiye, birimo ubwicanyi bwakorewe mu mashyamba ya kongo byose ntabwo birahabwa umwanya ukwiye mu butabera kugirango ababigizemo uruhare bahanwe. Abarokotse ubwicanyi bwa FPR bamwe bita jenoside nta hantu bafite bayirega, ahubwo ndetse ntibemerewe no guhingutsa yuko ubwo bwicanyi bwabayeho. Bagomba kuruca bakarumira.


Abahekuwe na jenoside yo muri 94 nabo ntabwo umuntu yavuga ko barenganuwe ku buryo bukwiye. Imanza zabayeho, zaba iza gacaca cyangwa iz’urukiko mpuzamahanga rukorera Arusha zaranzwe  n’uburiganya bushingiye ku buhamya bwuzuyemo ibinyoma ku buryo hari benshi izo manza zarenganije aho kubarenganura. Ibyo bituma n’abakozei byaha bari bakwiye guhanwa koko umuntu atamenya abo aribo kuko baba bavanze n’abarengana. Abantu benshi buzuye za gereza zo mu Rwanda barimo abicanyi bari bakwiye guhanwa koko ariko kuba  harimo n’abandi benshi barengana bitesha agaciro ubutabera. Icyo rwose ni ikibazo gikomeye.


Ikindi ariko gikomeye cyane ni ukubona ku misozi abantu benshi bariciwe na FPR bakaba badafite aho baregera kandi babona yo yirirwa ifunga abantu nayo ibita abicanyi. Ubwo se ubutabera buri he?


Urubyiruko rugomba kumenya ibyo bibazo kuko nirwo ahanini ruzahangana na byo kandi rugomba kubibonera ibisubizo nyabyo kugirango u Rwanda rutazahora mu makimbirane atarangira.


Ikibazo cy’ubwiyunge


Ibyo bibazo tumaze kuvuga ni byo ahanini bitera ingorane z’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda. Turamutse tubishakiye umuti muri iriya nzira yo gushaka ukuri nyako tukagutangaza ku buryo kumenyekana neza no gushyigikira ubutabera nyabwo butabogamye nta mpamvu abanyarwanda batagera ku bwiyunge. Ibyo bishobora korohera urubyiruko kurusha ababyeyi barwo kuko urubyiruko rutaremerewe n’amateka y’ibyabaye ahubwo rukaba rufite intego yo kureba imbere no gutegura ejo hazaza.


Umwanzuro


Mu bindi bibazo tujya tuganiraho kandi tubona bifite uburemere cyane twavuga nk’ikibazo cy’ubukene mu banyarwanda n’imibereho yabo muri rusange. Twavuga ibibazo by’uburezi mu byiciro byose kuko ntiwategura u Rwanda rw’ejo wirengagije icyo kibazo cy’uburezi. U Rwanda rushaka kwerekana isura y’igihugu kiza, kiberanye n’ubukerarugendo, ariko iyo uri umunyarwanda ukunda igihugu cyawe wibaza ukuntu igihugu cyuzuyemo za gereza, abanyururu batsindagiye muri izo gereza nk’amasaka atsindagiye mu kigega, wibaza ukuntu icyo gihugu kiberanye n’ubukerarugendo bikagushobera.


Iyondebye urubyiruko rwabanyarwanda mbona rwuzuyemwo abasore n’inkumi benshi bafite ubushobozi bwo kuzamura urwanda. Bafite ubushobozi bwo gucyemura ibyobibazo by’ubukene, by’uburezi, byo guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda mu bukungu (dans le developpement).


Ariko ugasanga kubera ibibazo bireba ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rihora ribera mu Rwanda imbaraga z’urubyiruko, zishirira mukugerageza kubikemura no kubisakuza (dénoncer) ngo bihagarare. Nkabona rero ari icyintu kibabaje cyane, kuko aho kugirango ingufu z’urubyiruko zijye mu kubaka ubukungu bw’ U Rwanda, Urubyiruko ruba ruhanganye n’urugomo rukorwa hafi buri munsi kandi leta ibifitemo uruhare. Izo mbaraga abantu bapfusha ubusa zagirira igihugu akandi kamaro.


Wafasha ute abantu kugera ku mibereho myiza mu gihe ubutegetsi bushobora kubimura aho batuye igihe bushakiye, ndetse bamwe bagasenyerwa amazu yabo nta handi bafite batuzwa? Mbese wakora ute imishinga ikuzanira inyungu mu gihe wumva ko abategetsi bashobora kuwukwambura babonye harimo inyungu?


Ibyo byose ni ibibazo urubyiruko tugomba guhangana na byo.


Mme Astérie Mukarwebeya

(Membre du Réseau International des Femmes pour la Démocratie)


 La femme Rwandaise, instrument politique ou femme engagée?

C’est un plaisir pour moi de pouvoir vous entretenir aujourd’hui de la place qu’a occupé et qu’occupe encore la femme rwandaise dans sa société : Est-elle un instrument politique ou une femme engagée ?

 

Dans ses objectifs, le Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix souligne le rôle important que peut jouer une femme face aux conflits armés qui hypothèquent la vie des femmes et des enfants. Le Réseau s’efforce d’informer et de sensibiliser le public sur toute forme de violation en matière de démocratie et de paix en Afrique et principalement dans la région des Grands Lacs Africains.

 

La mère donne la vie, la guerre ôte la vie. Nos actions sont orientées principalement vers l’éducation de la femme afin que celle-ci puisse prendre conscience de l’importance de son engagement dans la lutte pour la démocratie et la paix et dans la lutte contre toute forme de discrimination.

 

La femme rwandaise a toujours été présente dans la politique. Tantôt comme instrument, tantôt actrice, parfois les deux à la fois.

 

Comment qualifier le rôle de Bwiza bwa Mashira, cette princesse dont le père se servait de ses noces pour introduire son armée à la cour de son adversaire ?

 

Vous avez tous écouté maintes fois l’inanga contant la rivalité entre le roi Rwabugiri et son chef d’armes Rwanyonga. Une fois que le roi avait perdu ses paris et que la supériorité de Rwanyonga était établie, il lui offrit la plus belle de ses filles pour l’épouser. Le roi profita de la nuit de noces pour attaquer Rwanyonga et le tuer. Avant de mourir, ce dernier tua la princesse.

 

Le cas de la sœur de Ruganzu Bwimba qui accepta d'épouser Kimenyi, le Roi du Gisaka afin de préparer l'attaque de son frère et annexer le Gisaka. L'histoire se termine par la mort de Ruganzu, suivi du suicide de sa sœur à l'annonce de la mort de son frère.

 

L’instrumentalisation politique de la femme ne date pas d’aujourd’hui. Son engagement non plus. Même si son rôle a été souvent discret par rapport à celui de l’homme, elle a toujours été présente.

 

Exemples :

-          Le pouvoir de la reine-mère qui avait sa propre armée. Gare à celui qui avait des problèmes avec la clique de la reine-mère. Le roi pouvait tout au plus le consoler en lui offre un troupeau de vaches, ou autre cadeau. Mais il ne pouvait pas s’attaquer à l’armée de sa mère.

 

-          Rappelons-nous que le premier coup d’état au Rwanda, celui de Rucunshu a été organisé par une femme, Kanjogera. Son fils, le roi Yuhi Musinga, avait moins de pouvoir que sa mère et  ses oncles

-          La 1ère femme à occuper le poste de ministre fut Madeleine Ayinkamiye, ministre des affaires sociales et de la santé publique de 1964 à 1965: à peine une année !

 

-          La 2ème république aura quelques femmes ministres, quelques femmes officiers de l’armée et de la gendarmerie. De plus en plus de femmes font des études supérieures, occupent des postes de plus en plus importants sur le plan décisionnel. Elles sont dans les ministères, les préfectures, la direction d’établissements scolaires (à ne pas négliger),…

 

-          Le 1er octobre 1990 quand le FPR attaque le Rwanda, il y avait des femmes des deux côtés de belligérants. Elles étaient présentes dans le gouvernement de Habyarimana et les militaires des deux armées. Elles étaient présentes aussi au sein des partis politiques et des négociations du moment.

 

-          Le cas d’Agatha Uwilingiyimana restera marqué dans notre histoire pour avoir été la Première Ministre, assassinée dans l’exercice de ses fonctions, aux premières heures d’un Rwanda basculant vers un génocide et le chaos qui ont suivi.

 

Agatha Uwilingiyimana. Je l’ai eue comme professeur à l’école sociale de Karubanda. A l’époque, c’est Félicula Nyiramutarambirwa qui assumait haut la main la direction de cette école. Elles étaient ce que l’on appelle les femmes de tête. Je suis certaine que des centaines de jeunes filles passées dans les mains de ce duo, sont à l’heure actuelle, encore positivement marquées par l’engagement de ces femmes.

 

 

Depuis 1994, le Rwanda a misé sur la croissance économique (8,4% en 2010) et la représentativité des femmes.

C’est surtout les 56% de femmes parlementaires qui suscitent le respect du monde entier. Le Rwanda a fait mieux que la Suède !

 

La Constitution du Rwanda promulguée en 2003 interdit toute discrimination basée sur le genre et garantit que 30% des postes dans les organes de prise de décision seront désormais occupés par des femmes.

Le programme Rwanda vision 2020 fait aussi la part belle à la femme.

Au niveau international, le Rwanda fait partie des meilleurs élèves des Objectifs du Millénaire pour le Développement (les OMD). Toujours sur le sujet ‘Femmes’.

 

Le Rwanda ne s’est pas réveillé plus féministe que le MLF (Mouvement de Libération de la Femme) français. Simplement, nous sommes en plein instrumentalisation de la femme. Une opération de séduction visant les bailleurs de fonds.

 

Pour rappel, en 2000 les 189 états membres des Nations Unies signaient la Déclaration du millénaire. Par ce texte, ils s’engageaient à atteindre certaines cibles de développement. Cibles désignées par la suite sous le nom d’Objectifs du Millénaire pour le Développement (OMD). Les  8 objectifs sont :

-          réduire l’extrême pauvreté

-          assurer l’éducation primaire pour tous

-          promouvoir l’égalité des sexes et l’autonomisation des femmes

-          réduire la mortalité infantile

-          combattre le VIH/SIDA, le paludisme et d’autres maladies

-          assurer l’environnement durable

-          mettre en place un partenariat mondial pour le développement

 

Parmi ces objectifs, le Rwanda va miser sur la femme.

Sur le site des objectifs du millénaire, www.un.org/fr/millenniumgoals  on trouve des évaluations régulières des progrès réalisés pays par pays.

 

Dans l’article : Aperçu des progrès accomplis dans certains pays (nous présentons ici une sélection à titre d’illustration et non un rapport final), on retrouve le Rwanda bien entendu :

 

-          OBJECTIF 3 : En 2008, le Rwanda a élu une majorité (56%) de femmes à la chambre basse du Parlement, soit le taux de représentantes féminines le plus élevé au monde.

-          OBJECTIF 4 : le Rwanda  a toutes les chances d’atteindre, voire dépasser, les cibles que se sont fixées les OMD dans le domaine de la mortalité infantile et maternelle d’ici 2015, en partie grâce au succès du programme d’assurance-maladie du gouvernement.

-          OBJECTIF 5 : Au Malawi et au Rwanda la suppression des frais de services de planning familial a contribué à faciliter grandement le recours à ces services. – Au Rwanda, la prévalence des contraceptifs chez les femmes mariées de 15 à 49 ans a grimpé de 9% en 2005 à 26% en 2008. – Au Rwanda, le taux d’assistance qualifiée lors de l’accouchement a augmenté de 39% à 52% entre 2005 et 2008.

 

LES 56% DES FEMMES AU PARLEMENT

 

Au-delà de cette poudre jetée aux yeux des bailleurs de fonds, qu’en est-il de la situation de la femme dans le Rwanda quotidien ?

 

Au fond, qui sont ces 56% de femmes du parlement ? Quelle est la composition politique de ce parlement ?

Delà, en quoi peuvent-elles aider concrètement, les autres femmes.

 

Il sied de se poser les questions suivantes afin de mieux appréhender cette problèmatique :

-          Quelle position ont-elles adoptée devant l’emprisonnement des femmes politiques et journalistes qui n’ont commis d’autre crime que d’exercer leur liberté d’expression ?

-          Que disent-elles des frais scolaires qui n’arrêtent pas d’augmenter et qui font que les enfants pauvres qui ne peuvent plus étudier, ruinant ainsi les efforts des mères dans l’éducation de leurs enfants ?

-          Quelle est leur position quant aux salaires de petits fonctionnaires, dont pas mal de femmes enseignantes, infirmières, etc. face au coût de la vie ?

-          Quid des femmes qui vivent du travail informel : domestiques, cultivatrices, marchandes, couturières etc.

-          Il est normal que les orphelins et les veuves du génocide soient aidés, même si là aussi, le détournement de fonds a été plusieurs fois dénoncé,  Quid des enfants et des veuves revenus du Congo ou les enfants et les veuves des victimes du FPR au Rwanda de 1990 à nos jours ?

-          Les femmes des prisonniers ?

-          Et les prisonnières ? les enfants prisonniers ?

 

Dans un pays où l’opposition politique croupit sous les verrous, que représentent les 56% du parlement ? La présente marquée des femmes au parlement suffit-elle à rendre le pays plus démocratique et à affirmer la place de la femme dans la société ?

 

Quelle est leur valeur ajoutée à l’amélioration de la condition de la femme au Rwanda ?

 

Si nous confrontons les points de vue de M. CHASTEL et de Madame Diane GASHUMBA, présidente du conseil national des femmes. Le premier dit : Concernant le Rwanda : ‘En Belgique nous conditionnons notre aide… c’est plutôt au niveau de la vie politique et de la liberté de la presse qu’il y a des problèmes. Notre aide doit aider à résoudre ces lacunes démocratiques’.

 

Madame Gashumba,  lors des élections des maires des districts : ‘Il y a peu de femmes maires de district. Au cours du mandat qui s’achève les femmes représentaient 42% des élus, mais seulement 6% des maires’.

 

Et la représentante de Profemmes : ‘Toutefois, certains estiment que les élues du précédent mandat n’ont pas toutes été à la hauteur des responsabilités qui leur avaient été confiées. Le manque d’expérience en politique, l’incompétence de certaines, le manque de soutien de leurs conjoints seraient les principales causes de leurs échec’.

 

Au moment où le parlement européen débat d’un projet de loi visant à étendre le congé de maternité, au Rwanda la loi du travail du 27 mai 2009, section 3, parle des congés de maternité. Revenons sur l’art 66 intitulé : rémunération pendant le congé de maternité

Lorsqu’une femme accouche sans qu’elle soit affiliée à l’assurance maternité, elle a droit à la totalité de son salaire pendant la période des six premières semaines de son congé de maternité.

Pour les six dernières semaines, la femme peut reprendre son travail et bénéficier de son salaire intégral, dans le cas contraire, elle a droit à 20% de son salaire.

 

Le véritable pouvoir réside non pas dans le parlement où les femmes sont majoritaires, mais dans l’armée  où elles sont absentes.

Les femmes ont compris qu’elles paient le prix fort des dérapages politiques. Elles ont dû revoir leur rôle au sein de la société et s’attaquer aux métiers dits d’hommes, pour reconstruire leur vie familiale et de là, le pays.

 

Au sein du FPR, le parti dirigeant le Rwanda, il y a des femmes, dont les 56% qui partagent la même vision du pays que le Président de leur parti. Elles sont engagées ! C’est leur droit.

 

Dans l’opposition, il y a aussi des femmes engagées. La plus connue étant Victoire Ingabire qui croupie en prison pour avoir osé défier Kagame.

Vous avez suivi le procès des deux journalistes qui ont commis le crime d’exercer leur travail d’informer la population.

D’autres femmes subissent le même sort. Elles sont moins connues peut-être mais elles sont là.

 

Il ne faut pas oublier le sort des femmes des prisonniers. Tous ces prisonniers politiques ont des femmes et des enfants. Comment vivent leurs épouses ? Comment font-elles pour assurer la survie de leur mari au sein de ces mouroirs que sont les prisons rwandaises ? Qui ose encore les fréquenter socialement ? Comment aident-elles les enfants à se projeter dans l’avenir ? Et elles, qui les aide ?...

Elles sont engagées dans le dur combat de la vie et de la survie sociale de leurs enfants. Je salue leur courage.

 

Les femmes rwandaises vivant en dehors du pays. Certaines sont engagées dans l’associatif, d’autres dans la politique, parfois les deux à la fois. Un pied dans le pays d’adoption, l’autre dans celui d’origine, elles jouent les équilibristes !

Comme les hommes vivant en dehors du Rwanda, elles participent en envoyant les frais scolaires, les frais médicaux ou de soutien pour les petits projets.

Et si les enfants peuvent se projeter dans l’avenir, les femmes s’en porteront mieux.

 

Il faut encourager l’engagement réel des femmes dans la politique. Il faudrait prendre le Président au mot, l’obliger à respecter, un tant soit peu, son engagement envers les femmes, et non pas continuer à s’en servir comme crédit de son pouvoir.

 

Je voudrais terminer par quelques extraits d’un document de position de la CISDE et Caritas International déjà en 2005, à propos de ces OMD, car je pense que le Rwanda est dans cette dynamique d’instrumentaliser les OMD :

… Nous craignons que d’autres agendas ne figurent pas explicitement dans les OMD – les normes et préceptes de droits humains, par exemple – ne soient sacrifiés sur l’autel d’une réalisation rapide et efficace des OMD.

 

… Les OMD n’opèrent aucune distinction entre de bonnes et mauvaises pratiques : en termes d’objectifs, il n’y a pas de différence entre un régime totalitaire qui « réduit la pauvreté de moitié » en fonction de clivage ethnique et un état qui veille à ce que les pauvres participent activement à ses processus budgétaires.

 

… On peut fort bien imaginer que les processus de privatisation et de libéralisation qui ont hypothéqué les chances de réduire la pauvreté dans de nombreux pays pauvres au cours de ces dernières années s’accélèrent au nom des OMD.

 

Ça ressemble bien à ce qui se passer au Rwanda. Nous avons le devoir de le prouver, de le combattre et de le dénoncer, nous qui vivons dans les pays bailleurs de fonds.